Visi Prezida wa Sena y'u Rwanda Jeanne d'Arc Gakuba

Umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc arasaba abanyarwanda kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside muri bo, ngo n’uwaba ayifite akayigumna mu mutima we. Ibi yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mbazi.

Igikorwa cyo kwibuka mu murenge wa Mbazi cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mata 2018, kitabirwa n’abayobozi batandukanye banatanga ubutumwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko bimwe mu bibazo abarokotse Jenoside bahura na byo Akarere kabishakira ibisubizo. Aha yagaragaje yatanze urugero  nk’ikibazo by’amazu ashaje akeneye gusanwa, avuga ko Akarere katanze isoko ryo gusana amwe, akavuga ko n’ayandi azashakirwa ubushobozi agasanwa.

Mu bibazo bibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge uyu muyobozi yavuze kandi Akarere kari gushyiramo imbaraga ngo bikemuke, ni ikibazo cy’abatishyura imitungo bangije cyangwa basahuye muri Jenoside. Uyu muyobozi yavuze ko Akarere kari gushyira imbaraga muri izi manza, ku buryo zirangizwa vuba.

Visi Prezida wa Sena y’u Rwanda  Gakuba Jeanne d’Arc yashimiye Akarere ka Huye n’Umurenge wa Mbazi muri rusange, ngo kuko uyu murenge nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa, nk’uko byagaragajwe na Prezida wa Ibuka muri uyu murenge. Uyu  muyobozi avuga ko aho abanyarwanda bageze mu bumwe n’ubwiyunge badakwiye gusubizwa inyuma na bamwe bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu muyobozi asaba umunyarwanda wese waba ugifite muri we ingengabitekerezo ya Jenoside kuyigumana mu mutima we, ntayanduze urubyiruko.

Ku bibazo abarokotse Jenoside bagihura na byo, uyu muyobozi yashimye ko Akarere ka Huye gashyira imbaraga mu kubikemura, ariko agasaba abakinangiye mu kwishyura imitungo ko bakorohereza ubuyobozi bakishyura, bagashyira mu ngiro ibyememezo by’inkiko gacaca.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka mu murenge wa Mbazi, hashyinguwe mu cyubshiro imibiri ibiri.

Ukeneye kureba ayandi mafoto yo mu gikorwa cyo kwibuka I Mbazi? Kanda hano : https://www.flickr.com/photos/huyedistrict/albums/72157668271906128