Iyi gorofa bahamya ko izabafasha mu masaziro yabo.

Bamwe mu basheshakanguhe bo mu murenge wa Mukura bahabwa inkunga y’ingoboka, bujuje igorofa ya miliyoni 47, bahamya ko izabafasha mu masaziro yabo.

 Bamwe mu basheshakanguhe bavuga ko iyi gorofa bujuje mu mafaranga y’ingoboka ibagirira akamaro kuko  ngo ibaherekeza mu masaziro yabo. Umwe yagize ati “Iki gitekerezo ni kiza kuko n’uwitabye Imana bamuha isanduku, bituma abona ikimushyingura kandi wenda imuhira atari agifite…”

Undi nawe avuga ko iyi nyubako biyubakiye ari iy’amasaziro kuko amafaranga ayivamo ashobora kugoboka bu munyamuryango wa Koperative ‘Abizeranye Mukura’.

Ati “Twamaze kuyuzuza dutangira kwizigamira na none tugura ihene, uwo ari we wese yabonye ihene nubwo zimwe zagiye zipfa ariko yakuyeho umugabane.” Bavuga ko inyungu ikomeye bategereje muri iyi nzu ari ukuzabafasha guherekezwa neza kubera isanduku igomba kuva mu mafaranga yinjijwe n’iyi nyubako.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mukura, Habimana Isaie avuga ko kubaka iyi nyubako byari bigamije gufasha aba basaza n’abakecuru gukoresha neza inkunga bahabwa.

Ati “Inkunga y’ingoboka iyo ari umuntu umwe ahabwa 7 500 Frw, hari uwabifataga uwo munsi akarara abiriye bigashira bwacya mu gitondo ugasanga afite ikibazo cy’inzara kandI Leta yaramufashije ariko ikiza cy’iyi nzu iyo hari ugize akabazo kamutunguye inkunga itaraza ashobora kuza akaguza muri koperative .”

Ati “Abenshi bageze mu za bukuru, wasangaga hari nk’umuntu w’umusaza cyangwa umukecuru uba wenyine yakwitaba Imana rimwe na rimwe akabura umuryango umuherekeza, isanduku ikaba ikibazo, abaturanyi bakagerageza ibyo bashoboye bimwe ntibishoboke.”

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko buzakomeza kubaba hafi kugira ngo ibi bikorwa byabo bikomeze kubabyarira umusaruro.