Uwamaliya Veneranda, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Huye

Inama njyanama y’Akarere ka Huye itoreye Uwamaliya Veneranda kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye.

Aya  matora akozwe kuri uyu wa mbere tariki ya 04/06/2018, aho Uwamaliya Veneranda atowe n’abajyanama bose kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye.

Uwamaliya asimbuye kuri uyu mwanya Kayiranga Muzuka Eugene wari umuyobozi w’Akarere ka Huye akaza kwegura mu nama njyanama idasanzwe yateranye uwa 31/05/2018, yegurana n’abari abayobozi bungirije b’Akarere ari bo Mutwarasibo Cyprien wari ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza.

Uwamariya  utorewe kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye, asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Ukeneye kureba amafoto  y’igikorwa cy’amatora, kanda kuri iyi link: https://bit.ly/2swHVPd