Hakozwe ihererekanya bubasha ku buyobozi bw’Akarere ka Huye.

Nyuma y’uko inama njyanama y’Akarere ka Huye itoreye Uwamaliya Veneranda kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye, asimbuye kuri uyu mwanya abayobozi bari bamaze kwegura, kuri uyu munsi hakozwe ihererekanya bubasha.

Ihererekanya bubasha ryakozwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Kamena 2018 hagati ya Kayiranga Muzuka Eugene wari umuyobozi w’Akarere na Uwamaliya Veneranda wahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye. Ni igikorwa cyari gihagarariwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose.

Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe Kayiranga Muzuka Eugene yamurikiye umuyobozi mushya ibitabo by’Akarere bitandukanye, hamwe na kashe y’Akarere imuha ububasha nk’umuyobozi. Muzuka yashimiye abakozi b’Akarere bakoranye neza mu gihe cyose yamaze ari umuyobozi w’Akarere, anashimira n’izindi nzego zose zisanzwe zikorana n’Akarere. Yasabye ko hakomeza kwitabwa ku byateza imbere Akarere, nk’uko n’icyerekezo cy’igihugu gishyize imbere iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi mushya w’Akarere Uwamaliya Veneranda yashimye ibikorwa byiza byakozwe n’ubuyobozi bucyuye igihe, ahamya ko azakomerezaho kugira ngo Akarere katazasubira inyuma. Yavuze ko kuba yari asanzwe muri njyanama, asanzwe azi neza byinshi mu bibazo biri muri aka Karere, ko azakomeza umurava ngo bishakorwe ibisubizo nk’uko n’abo asimbuye bari babifite mu mihigo yabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimye abayobozi bacyuye igihe ku kazi keza bakoze, anasaba Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere gukomeza intego yo guhora imbere mu mihigo. Yasabye uyu muyobozi gukomeza imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwanya imirire mibi, no gukemura ibibazo by’abaturage.

Kuwa 31 Gicurasi 2018 ni bwo Kayiranga Muzuka Eugene  uwari Umuyobozi w’Akarere  hamwe n’abari bamwungirije ari bo Mutwarasibo Cyprien wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza, beguye ku mirimo yabo. Amatora yo kubasimbuza yakozwe kuwa 04 Kamena 2018, aho Uwamaliya Veneranda yatowe n’abajyanama bose kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye.

Ukeneye kureba amafoto y’ihererekanya bubasha, kanda kuri iyi link: bit.ly/2JthuDR