Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye rivuga ko hamwe n’Akarere ka Huye rizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abanyarwanda gukorera hamwe

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye “JADF HUYE” ku bufatanye n’Akarere ka Huye  ngo bashishikajwe no gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyehuye n’abanyarwanda muri rusange gukorera hamwe, ngo kuko ari byo bitanga umusaruro.

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Huye bavuga ko gushishikariza abantu gukorera hamwe ari kimwe mu byatumwe iri huriro ritegura imurikabikorwa ry’iminsi itatu riri kubera mu Karere ka Huye.

Ubunyamabanga  bw’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye butangaza ko  iri murikabikorwa ryitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo amahuriro (associations), amakoperative, ibigo bitandukanye, abafite ibyo bagezeho bitandukanye mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora, ariko kandi hanatangwa ubutumwa ko gukorera hamwe ari byo bibyara umusaruro kuruta kwikorana. Nimur urwo rwego iri murikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti : "Huye, gukorera hamwe umusingi w'iterambere."  

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye rivuga ko rifatanije n’Akarere ka Huye rizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abanyarwanda gukorera hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, ngo kuko ari byo bibyara umusaruro ufatika. Ngo iyo abantu bahuje ubushobozi buke bafite, buvamo ibikorwa bifatika umuntu umwe ku giti cye adashobora kugera. Aha batanga ingero zitandukanye nk’amasoko ya kijyambere yubatswe mu Karere ka Huye binyuze mu guhuza ubushobozi, n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorwa hirya no hino n’amakoperative.

Muri iri murikabikorwa, uhasanga abajyanama batandukanye mu ishoramari ndetse n’ibindi bitandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi,… Iri murikabikorwa riri kubera ku nyubako y’abahinzi ya Huye izwi nka “Huye Farmers”, ryatangiye kuwa wa gatatu tariki ya 13 Kamena 2018, rikazasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kamena 2018.