Minisitiri Busingye yasabye abaturage kwirinda amacakubiri

Minisitiri Busingye yasabye abaturage b’I Karama kwirinda uwakongera kubabeshya akabacamo maze bakongera kwisanga mu bwicanyi, kandi bagaharanira ko abarokotse Jenoside bataheranwa n’agahinda.  Ibi Minisitiri yabisabye ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera basuraga urwibutso rwa Karama ruherereye mu murenge wa Karama mu karere ka Huye.

Ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2018 abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera basuraga urwibutso rwa Karama, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta Busingye Johnson yabasabye abaturage kwirinda uwakongera kugira ikintu cyose ababeshyeshya cyatuma bongera kwishora mu bwicanyi. Yanabasabye kandi kongera kubaka ubuzima bwiza by’umwihariko ku bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birinda guheranwa n’agahinda.

Minisitiri  Busingye ati “Kubaka ubumwe ni gahunda Leta yiyemeje, si gahunda y’imyaka ibiri cyangwa igihe gito, ni gahunda y’ubuziraherezo. Ikindi twakora ahantu nk’aha ni guhora twibuka, uwarokotse yararokotse, kwiyubaka ni ikimwe mu bituma tubaho.”

Yagize ati “Icyo rero dukwiye gukora ni ukubaka ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda nta soni biduteye, ntawe tubisabira imbabazi, kubaka ubumwe bwacu bikaba inshingano”.

Yakomeje asaba ko bakwiye kuba maso bakarinda ubumwe bwabo barinda ko hari uwashaka kongera kubusenya. Yagize ati “Tukaba maso k’uwakwifuza wese kongera gushwanyuza ubumwe bwacu nk’uko byagenze mu 1994. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo ni igikorwa tugomba [gukora] twebwe abanyamategeko, uyirwaye ayikire utayirwaye atazayirwara. Uwabirengaho akayirwara yaba ashaka aka munani kuko nta mpamvu n’imwe yatuma utayirwaye yayirwara cyangwa uyirwaye atayikira”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 70 y’Abatutsi bishwe. Abatutsi benshi biciwe i Karama bari bahahungiye baturuka mu yahoze ari amakomini ya Maraba, Runyinya, Gishamvu na Mubuga.

 

Ukeneye kureba ayandi mafoto, kanda hano: https://bit.ly/2MhaU0K