Ubwo Burukinafaso yabyiniraga abantu mu i Rango

Bamwe mu batuye mu Karere ka Huye ndetse n’abahakorera bishimiye imbyino n’umurishyo zitandukanye hamwe n’umurishyo  by’iserukiramuco nyafurika ryabereye mu Karere ka Huye kuwa gatatu tariki ya 1 Kanama 2018.

Ibi birori by’Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino rizwi nka FESPAD ryabereye mu Karere ka Huye, ryitabirwa n’ibihugu by’u Rwanda,  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na  Burkina Faso. Buri gihugu cyagaragarije abitabiriye FESPAD umuco w’igihugu binyuze mu mbyino n’umurishyo w’ingoma by’amatorero yaje ahagarariye ibyo bihugu.

Ni ibirori byabereye kuri stade Huye, ariko byabanjirijwe n’umutambagiro  (carnaval) w’amatorero y’ibihugu wanyuze mu mirenge ya Ngoma na Tumba, bakagaragaza imbyino ahantu rusange hatoranijwe. Abitabiriye kwihera ijisho izi mbyino aho zabasanzebavuze ko bishimiye kubona imbyino gakondo zo mu bindi bihugu, ngo kuko bari bazifitiye amatsiko. Bamwe mu bari mu isantere ya Rango, hamwe mu ho umutambagiro wageze, bavuze ko bashimishijwe no gusanga imico ya Afrika yenda gusa, ngo nk’aho babonye ibicurangisho byo muri Burukinafaso biriho uducuma, nko mu Rwanda.

Imyiyereko nyirizina yahuriwemo n’amatorero yose y’ibihubu byitabiriye iyi FESPAD mu Karere ka Huye, yabereye kuri stade, aho ibirori  byaranzwe n’urunyurane rw’imbyino zitandukanye, indirimbo n’umurishyo w’ingoma aho buri gihugu cyagaragaje umwihariko wacyo.

Ibi birori itabiriwe na ba Minisitiri bafite umuco mu nshingano zabo umuco bo mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Burkina Faso. Byitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo  Mureshyankwamo Marie Rose, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’inzego z’umutekano.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari n’umushyitsi yavuze ko Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumwe. Ati “Turashimira umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahaye u Rwanda gutegura iri serukiramuco Nyafurika ry’imbyino rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumwe mu bihugu bya Afurika. Baturage mwese twishimiye gutaramana namwe ndetse n’abavandimwe bacu bo mu bihugu bya Burkina Faso na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo dusangire ubukungahare bw’imico yacu mu mbyino no mu ndirimbo bishimishije.”

“Festival Panafricain de la Danse (FESPAD)” ryatangiwe na Afurika yunze Ubumwe mu mwaka w’1998, mu nama ya 67 yahuzaga ba Minisitiri bafite mu nshingano zabo umuco. Iri serukiramuco riba rimwe mu myaka ibiri, ubu rikaba ryari kuba ku nshuro ya 10.

Ukeneye ayandi mafoto, kanda hano: https://bit.ly/2OOyqEw