Umuyobozi w'Akarere ka Huye aragira inama abakozi ibyakongerwamo imbaraga ngo Huye isubire ku isonga mu mihigo.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zihamye zizatuma Akarere ka Huye gasubira ku isonga mu mihigo, abagize nyobozi y’Akarere ndetse n’abakozi b’Akarere biyemeje kongera imbaraga mu mikorere igamije guteza imbere abaturage.

Ni inama yabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, yahuje umuyobozi w’Akarere ka Huye n’abamwungirije, hamwe n’abakozi b’Akarere ka Huye bakorera ku cyicaro cy’Akarere. Muri iyi nama, abayobozi n’abakozi bafashe umwanya wo gusuzuma icyatumye Akarere ka Huye katabona amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017-2018 no kutabona igikombe cy'imihigo. Nyuma y'ikiganiro kuri iyi ngingo, abitabiriye inama basanze imwe mu mpamvu nyamukuru ari uko hari imihigo yari ihuriweho n’Akarere n’izindi nzego yahuye n’imbogamizi zo kurangizwa ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, yibukije abitabiriye inama ko intego ya mbere y’imihigo atari ugukorera amanota n’umwanya, ko ahubwo ari uguhindura imibereho y’abaturage. Nyamara ariko uyu muyobozi yibukije ko impinduka nziza mu baturage zigerwaho ari uko imihigo yasinywe yose ikozwe neza kandi ku gihe,kandi buri wese akita ku nshingano ze, bityo bigatuma  Akarere kagira amanota n’umwanya mwiza mu mihigo. Ni muri urwo rwego yasabye abakozi b’Akarere gukomeza kunoza uburyo buhamye bwa buri wese ngo arangize ku gihe umuhigo we.

Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku gukarishya uburyo bw’imikorere, abayobozi n’abakozi b’Akarere bafashe ingamba zinyuranye zizatuma Akarere ka Huye kazagaruka ku isonga mu ruhando rw’uturere mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2018-2019.    Zimwe muri izo ngamba ni uguhuza amakuru n'imikoranire n’inzego zose mu buryo buhoraho, abayobozi b’amashami bagashyiraho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu mashami bayoboye,kandi hakibandwa mu kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo,  byose bigamije gushaka iterambere ry’abaturage.

Iyi nama yigaga ku buryo Akarere ka Huye kazagaruka mu ruhando rwo gutwara ibikombe by’imihigo nyuma y’uko Akarere ka Huye katabonye igikombe cy’imihigo muri uyu mwaka wa 2017-2018, nyamara kari kamaze imyaka ine yikurikiranya kaza mu myanya itatu ya mbere ihabwa igikombe.