Bamwe mu bagize inzego zitandukanye bahawe na RICH RWANDA amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa.

Bamwe mu bakorewe ihohoterwa bo mu Karere ka Huye basabwe ku ba ku isonga mu kurwanya no kurandura ihohoterwa aho batuye. Ibi ngo bazabigeraho mu gutanga amakuru ku buyobozi y’abakora ihohoterwa, ndetse no kwihutira kugeza mu bigo byita ku bahohotewe bizwi nka Isange “One Stop Center”.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu gusoza amahugurwa yateguwe n’Umushingwa wa RICH Rwanda uterwa inkunga na OXFAM. Ni amahugurwa yahabwaga ibyiciro binyuranye byo mu Karere ka Huye, amahugurwa ku kurwanya no gukumira ihohoterwa. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yatangijwe kuwa mbere tariki ya 20 Kanama 2018, hahugurwa abafashamyumvire banyuranye, barimo inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’urubyiruko n’abandi.

Ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu w’amahugurwa, umushinga wa RICH Rwanda wahuguye abo wita “Champions”, bagizwe n’ibyiciro binyuranye birimo abayobozi b’amakoperative anyuranye,abahagarariye amadini n’amatorero, abayobobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ay’isumbuye, polisi na DASSO ku rwego rw’Akarere, abaperezida b’inama njyanama mu mirenge n’abandi.Intego y'aya mahugurwa, ngo ni ugukangurrira buri wese ko akwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bamwe mu babyariye iwabo n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo mu Karere ka Huye nib o bahawe amahugurwa mu minsi ibiri ya nyuma y’aya mahugurwa. Ubwo yasozaga aya mahugurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho Kankesha Annonciatha yasabye abakorewe ihohoterwa kuba ku isonga mu kwamagana abakorera abandi ihohoterwa.

Uyu muyobozi yagaragaje ko amategeko ahana ihohoterwa, kandi ko inzego zose zahagurukiye kurwanya ihohoterwa iryo ari ryose. Uyu muyobozi kandi yanabasabye ko bakwiye kuba ku isonga mu kurwanya ihohoterwa bamenyesha ubuyobozi aho bazi hose hari ihohoterwa,cyane cyane urwego rw’igihugu rushinzwe iperreza RIB.  Yanabasabye kandi ko bakwiye gufasha abahuye n’ihohoterwa kugezwa ku bigo bibafasha bizwi nka “Isange One Sop Center”. Bamwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina basabwe kwita ku mibereho yabo, ndetse n’iy’abana babyaye, ngo n’ubwo bababyaye batari barabyiteguye. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabibukije ko abana bavuka ku bahohotewe bo nta cyaha bafite, bityo ko ari yo mpamvu bakwiye kwitabwaho, ariko uwakoze icyaha akakiryozwa.

Umushinga RICH RWANDA ni urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima,ukorera mu gihugu hose. Gahunda y’uyu mushinga mu Ntara y’Amajyepfo yo kwigisha ku kurwanya ihohoterwa no gukangurira abantu ku buzima bw’imyororokere ikorera mu turere twa  Huye, Kamonyi, Muhanga Ruhango.

Ukeneye kureba ayandi mafoto, kanda kuri iyi link: https://bit.ly/2NhT3Yr