Abafatanyabikorwa b’Akarere bagiye kurushaho guhuza imbaraga n'Akarere mu kwesa imihigo.

Mu nama rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu Karere ka Huye (JADF-HUYE) basanga guhuza imbaraga n’ubuyobozi bw’Akarere, imihigo y’Akarere ikagirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa bose ari kimwe mu bizatuma Akarere ka Huye kongera kugaruka ku isonga mu mihigo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018 mu nama yahuje umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange  n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu Karere ka Huye. Abitabiriye iyi nama bamurikiwe imihigo Akarere ka Huye kazashyira mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, bayunguranaho ibitekerezo, maze bamwe mu bafatanyabikorwa banagaragaza uruhare rwa bo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo.

Mu kungurana ibitekerezo ku ishyira mu bikorwa ry’imihigo, bamwe mu bafatanyabikorwa bagaragaje guhuza imbaraga nk’inkingi nyamukuru yo kwesa imihigo. Kuri iyi ngingo bavuze ko nk’uko imihigo ikubiye mu nkingi eshatu, buri mufatanyabikorwa azakorana bya hafi n’ishami ry’Akarere rifite mu nshingano imihigo isa n’iyo muri iyo nkingi y’iy’umufatanyabikorwa.

Umwe mu bakora mu mushinga ukorana n’abahinzi yagize ati :”Nkatwe murumva ko tugomba gukorana bya buri igihe na ‘Agronome’ w’Akarere, akajya amenya umunsi ku munsi abahinzi twagejejeho ifumbire. Ibi bizatuma turushaho guhuza imbaraga zacu mu buhinzi, bityo abahinzi bacu turusheho kubakurikirana byongere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bijyanye na wa muhigo wa ‘productivity ‘twabonye ”.

Usibye inama y’ihuriro rusange ry’abafatanyabikorwa,ubuyobozi bw’Akarere kandi busanzwe bunagirana buri mwaka umwiherero n’abafatanyabikorwa, bakaganira ku mikorere n’imikoranire. Imihigo y’Akarere ka Huye muri uyu waka wa 2018-2019 ni 61, ikubiye mu nkingi eshatu. Iyo mihigo ni 25 mu bukungu, mu mibereho myiza ni 25 na ho mu miyoborere myiza n’ubutabera ni 11.

 

Ukeneye ayandi mafoto kuri iyi nama, kanda hano: https://bit.ly/2oEh1Tg