Umuganda ni kimwe mu bisubizo by'ibibazo abanyarwanda bahura na byo.

Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya  15 Nzeri  2018 hakorwaga umuganda wahariwe ibikorwa bya Panafrican Movement, abawitabiriye bibukijwe kwishakamo ibisubizo by’ibibazo abanyarwanda bahura na byo, ari uburyo bwiza bwo gushimangira “Panafricanism”  mu banyarwanda .

Gushishikariza abanyarwanda kwishakamo ibisubizo byakanguriwe abatuye mu murenge wa Karama, mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu wa Zaga ubwo hakorerwaga umuganda wo ku rwego rw’Akarere, umuganda wo ku rwego rw'Akarere wahariwe ibikorwa bya Pan African Movement. Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa byo kubaka ibikoni by’amazu y’abubakiwe abatishoboye, gukora isuku y’inzu zubakiwe abatishoboye ngo bazitahe ndetse no kubumba amatafari azakoreshwa mu kubaka amazu y’abatishoboye.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange  yashimiye abaturage uko bitabiriye amatora y'Abadepite u Rwanda ruherutse gukora, n'uko imyiteguro n'imigendekere yayo byagenze. Nyamara ariko, yasabye abaturage ubufatanye mu gukemura ibibazo bibabangamiye bigacika burundu.

Muri ibyo, yasabye abaturage kugira isuku aho batuye, ku mubiri n'ahandi hose,kuboneza urubyaro,kumenya Imihigo no kuyigira iyabo. Mu rwego rw’ubuzima, uyu muyobozi yasabye abaturage kwihuta mu gutanga ubwisungane mu kwivuza,kandi bagahaguruka bagakura amaboko mu mifuka bakabyaza umusaruro ubutaka bwose bafite. Asoza yibukije buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, no kurangwa n'ubufatanye.

Umuyobozi wa Polisi mmu Karere ka Huye SP Justin Rukara  yibukije akamaro k'ibidukikije, asaba buri wese kubibungabunga. Yasabye kandi abitabiriye umuganda kwirinda no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bakirinda ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Yasoje akangurira Abaturage gutanga amakuru ku gihe no gukumira ibyaha,kandi bakirinda ibihuha.

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Karere ka Huye  UWIZEYIMANA Theogene, yasobanuye impamvu uyu muryango wagiyeho n'icyo ugamije.  Mu butumwa bwe, yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo, ngo kuko ari kimwe mu byatuma Panafricanism ishinga imizi mu banyarwanda. Mu kwimakaza kandi umuryango wa Panafrican Movement, yasabye abanyarwanda gusigasira ibyagezweho, ndetse no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” no kwihesha agaciro.