Urubyiruko rurakataje mu kwiteza imbere no guhangira urundi imirimo.

Binyuze mu kimoteri cy’imyanda cyubatswe n’Akarere mu cyanya cyahariwe inganda, urubyiruko rwabibonyemo amahirwe y’ishoramari, rutangira uburyo bwo gutunganya imyanda rukayibyazamo ifumbire nziza y’imborera.

Ni urubyiruko rwarangije Kaminuza rukora ihuriro rihuje inkumi n’abasore 4 batangira kampani bise “Green Care Rwanda Ltd”.

Nyuma y’uko ibikorwa byo gutunganya ifumbire babbitangije kandi bikagaragara ko bitanga umusaruro, urubyiruko rurenga 20 rwahawe akazi muri ibi bikorwa, kandi bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Imborerera itunganyirizwa I Sovu ni ingirakamaro ku bihingwa

Muri iki gihe hatangiye igihembwe cy’ihinga 2023B, “Green Care Rwanda Ltd” irahamagarira abacyeneye ifumbire y’imborera ko babagana.

Iyi fumbire ikoreshwa yaba ku bahinzi banini, abafite ubusitani (Jardin), abafite indabo n’imirima y’igikoni,… 

Abahanga mu buhinzi bavuga ko iyi fumbire nk’iyi itunganyijwe mu buryo bwa gihanga ikoreshwa ku bihingwa byose mu rwego rwokongera ubwinshi n'ubwiza bw'umusaruro.

Iyi fumbire ifasha Igihingwa gukura neza, yongera intungagihingwa mubutaka, ikonegara umusaruro n'uburumbuke bw'ubutaka kandi ntiyangiza ikirere.