Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Huye: Abana bizihije Umuganura banasoza gahunda ya “Intore mu Biruhuko”

Ku nzu ndangamurage y’amateka y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye habereye igikorwa cy’Umuganura w’Abana, cyahuje abana n’abayobozi mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda wo gusangira no gushimira ibyiza byagezweho. Umuyobozi w’Akarere ka Huye ni we wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa.

Iki gikorwa cyabayekuwa 28 Kanama 2026 cyabaye n’umwanya wo gusoza ku rwego rw’Akarere gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, “Intore mu Biruhuko,” yari igamije gufasha abana n’urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko binyuze mu bikorwa by’umuco, uburere, siporo n’ibindi bikorwa bibafitiye akamaro.

Mu butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abana gukomeza kurangwa n’umuco mwiza, ubupfura, ubufatanye no gukunda igihugu, bakagira uruhare mu gusigasira indangagaciro Nyarwanda no gukoresha neza ubumenyi n’impano bafite.

Umuganura w’Abana wanabaye umwanya wo kugaragaza ibyiza byagezweho muri gahunda ya “Intore mu Biruhuko”, ndetse no gushishikariza abana gukomeza gushyira mu bikorwa ubumenyi n’indangagaciro bungukiye muri iyi gahunda, haba mu miryango, ku mashuri no mu muryango mugari.