Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muri Huye hakiriwe inama y’Abanya-Uganda baba mu Rwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yakiriye inama yateguwe na Uganda High Commission in Rwanda, igamije guhuriza hamwe Abanya-Uganda baba mu Rwanda, by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, kugira ngo baganire ku bufatanye mu bucuruzi n’iterambere ry’ubukungu.

Iyi nama yabereye mu Karere ka Huye kuwa 15 Kanama 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Promoting Diaspora Trade and Economic Dialogue”, igamije guteza imbere ibiganiro ku bucuruzi, ishoramari n’andi mahirwe y’ubukungu ahuza Abanya-Uganda baba mu Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yashimiye Uganda High Commission kuba yarahisemo Huye nk’ahantu ho gukorera iki gikorwa, ashimangira akamaro ko guteza imbere imikoranire mu by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no gukomeza umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gusangira amakuru ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari, kungurana ibitekerezo no gushishikariza abitabiriye gukomeza gukoresha amahirwe ahari mu guteza imbere ibikorwa byabo n’ubufatanye mu bukungu.