Muri Huye hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko
Mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari.” Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye hamwe n’urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa.
Muri iki gikorwa cyabaye kuwa 12 Kanama 2026, hibanzwe ku kamaro ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, guteza imbere ubumenyi n’imyuga, kwihangira imirimo no gukoresha amahirwe ahari mu rwego rwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yashishikarije urubyiruko gukomeza guteza imbere ubumenyi n’impano bafite, kwitabira amahirwe ahari no gufata iya mbere mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’ibiteza imbere imiryango n’aho batuye.
Uyu munsi wabaye umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe uburyo urubyiruko rwakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Akarere ka Huye n’igihugu muri rusange.
