Umuganda usoza Kanama wibanze ku kurwanya isuri
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026 wakorewe mu midugudu yose igize Akarere ka Huye, hakurikijwe ibikorwa byari byateganyijwe. Ku rwego rw’Akarere, Umuganda wabereye mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Sazange, Umudugudu wa Giseke, aho abaturage n’abayobozi bafatanyije gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Giseke.
Umuganda wabaye kuwa 29 Kanama 2026 witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, abahagarariye inzego z’umutekano, abahagarariye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ishami rya Huye, ndetse n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye. Abitabiriye Umuganda bagaragaje uruhare rwabo mu kurengera ubutaka no gukumira isuri, nk’imwe mu ngamba zo kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere ubuhinzi burambye.


Nyuma y’Umuganda, abaturage bahawe ubutumwa kuri gahunda zitandukanye za Leta, hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubashishikariza kuzitabira no kuzishyira mu bikorwa. Hanabaye umwanya wo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, aho abari bafite ibibazo bagejeje ku bayobozi ibibazo bibareba.
Umuganda usoza ukwezi wanasize ubutumwa bwo gukomeza gukorera hamwe, kubungabunga ubutaka no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage n’Akarere ka Huye muri rusange.
