Umuyobozi w’Akarere yasoje ingando za siporo z’urubyiruko
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasoje ingando za siporo (Sports Camps) zari zimaze igihe zitorezamo urubyiruko imikino itandukanye mu gihe cy’ibiruhuko, muri gahunda igamije gufasha urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko no guteza imbere impano n’ubushobozi bwabo mu mikino.
Iyi gahunda yasojwe kuwa 28 Kanama 2026 yahaye urubyiruko umwanya wo kwitoza imikino itandukanye, guteza imbere impano no gukomeza kugira imibereho myiza binyuze muri siporo, ndetse ibafasha gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko mu bikorwa byubaka.


Mu gusoza iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere yashimye urubyiruko rwitabiriye Sports Camps n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kuyishyira mu bikorwa, abasaba gukomeza gukoresha impano zabo mu buryo bubafitiye akamaro kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza.
Sports Camps ni imwe muri gahunda zateguwe mu Karere ka Huye mu gihe cy’ibiruhuko, mu rwego rwo kwita ku rubyiruko, guteza imbere siporo n’impano, no kubafasha gukoresha neza igihe cyabo.
