Menya Huye
Akarere ka Huye ni kamwe muturere 30 tugize u Rwanda kakaba na kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo, kakaba gahana imbibi n'Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo) Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n'Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba) kagizwe n'imirenge 14 n'utugari 77 n'imidugudu 508. Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n'abaturage 381,900 dushingiye ku ibarura rusange rya 2022 ku bucucike bwa 657 hab/km2 .
Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Huye
IMITERERE Y’AKARERE KA HUYE
Akarere ka Huye ni kamwe muturere 30 tugize U Rwanda kakaba na kamwe muturere 8 tugize Intara y' Amajyepfo, kakaba gahana imbibi n' Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru), Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba). Akarere ka Huye kagizwe n'imirenge 14 n' utugari 77 n' imidugudu 508 .
Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n' abaturage 381,900 dushingiye kw’ibarura rusange rya 2022 ku bucucike bwa 657 hab/km2. Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi
| |||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
| |||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
UBUKUNGU
Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye kubuhinzi n' ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n' Inganda
Mubuhinzi mu Akarere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n' ibindi) mu bihingwa Ngengabukungu mu Akarere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ninaho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye muruhando mpuzamahanga. Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, Amahoteri n’ibindi.
UBUREZI:
Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy' Uburezi kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC Huye, Catholic University of Rwanda - CUR, Protestant Institute of Arts and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n'amashuri abanza 149.
UBUZIMA:
Ibitaro bya CHUB
Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, Ibitaro by'Akarere ka Huye bya Kabutare,Ikigo cy'ubuvuzi bw'ab'abafite ibibazo byo mu mutwe (CARAES - Ishami rya Huye), Ikigo kita ku babaswe n'ibiyobyabwenge (Isange Rehabilitation Center), amavuriro yigenga 4, Farumasi 17, Ibigo nderabuzima 16, n'amavuriro yo ku rwego rw'ibanze (Health Post) arenga 30 kandi akora neza.
Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Huye
14
Imirenge
77
Utugari
508
Imidugudu
581.5 km2
Ubuso
381,900 (2022)
Abaturage
657 hab/km2
Ubucucike