Ababyeyi beretswe ibikenewe mu kwita ku buzima bwabo no kurwanya igwingira mu bana

Mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi byakozwe mu mirenge yose y’Akarere ka Huye byibanze ku bungakurambaga bwo guhagurukira rimwe hakitabwa ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.

Kuva kuwa 12-16 Kamena 2023, mu mirenge yose hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuri iyi nsanganyamatsiko:”Umwana utagwingiye ni ishema ry’ababyeyi” 

Muri iki cyumweru hibanzwe ku bikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite. Kuri iyi ngingo ababyeyi basobanuriwe inshuro umubyeyi utwite yipimisha, akamaro ko kwipimisha izo nshuro ku mubyeyi no ku mwana atwite. 

Mu bindi byagarutsweho mu bukangurambaga bw’ibikorwa by’iki cyumweru, harimo imirire n’isuku by’umwana. Ababyeyi basobanuriwe akamaro ko guha umwana indyo yuzuye kandi irangwa n’isuku, by’umwihariko gukaraba intoki igihe cyose abana bavuye ku musarani, gukarana intoki neza ku muntu wese ugiye guha amafunguro afite isuku umwa. Muri ubu bukangurambaga ababyeyi bongeye kwibutswa akamaro k’umurima w’igikoni kuri buri muryango mu rwego rwo guca imirire mibi ndetse na gahunda yo gutera ibiti by’imbuto bitatu nibura kuri buri muryango. Ababyeyi kandi banakanguriwe gukingiza abana inkingo zose.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere kuri twitter ati:” Babyeyi, Indatirwabahizi twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire myiza n’isuku, dukingize abana inkingo zose bizatuma turandura igwingira”.