Abafite ubumuga bahawe inyigisho zibakangurira kwihangira imirimo.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Huye, mu Mumurenge wa Kigoma bahawe inama zibafasha kwiteze imbere binyuze mu kwihangira imirimo bahereye ku byo bashoboye gukora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Byagarutsweho mu murenge wa Kigoma kuwa 21 Kanama 2025 mu bukangurambaga kuri gahunda yo kwiteza imbere mu bafite ubumuga, ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) cyahujwe no gusoza ku mugaragaro umushinga Dukore Twigire no kwishimira umusaruro wawo mu iterambere ry’abafite ubumuga. Bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko bungukiye byinshi mu kwitinyuka bakihangira imirimo.
HAFASHIMANA Jean Damascene, umujyanama mu Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) arahamya ko abafite ubumuga nabo bashoboye bityo ko buri wese akanguriwe kwitinyuka agakora ibyo ashoboye.
Yagize ati: “ubu bukangurambaga bwari bugamije kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite ubushobozi hashingiwe ku byo umuntu ashoboye gukora no kwishakamo ibisubizo, ni ngombwa rero gushigikirwa mu muryango nyarwanda.”
NUDOR (The National Union of Disability Organizations in Rwanda) ni umuryango uhuza amashyirahamwe y'abafite ubumuga mu Rwanda, washinzwe mu 2010 kugira ngo uhagararire inyungu n'ibibazo by'abafite ubumuga mu gihugu no guteza imbere uburenganzira n'ubushobozi bwabo.
