Abagabo n’abagore barashishikarizwa bose kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Ubutumwa bushishikariza abagabo n’abagore kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose bwatangiwe mu kagari ka Kaburemera mu murenge wa Ngoma kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021.
Ubu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Huye n’umushinga RWAMREC uteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Muri ubu bukangurambaga abaturage bahawe ibiganiro birimo uruhare rw'uburinganire n'ubwuzuzanye mu iterambere ry'umuryango; itegeko rihana ihohoterwa; kurwanya inda ziterwa abangavu; kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaba intandaro y'ihohoterwa, ...
Nk’uko byasobanuwe n’umuhuzbikorwa w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Huye, itegeko rihana ihohoterwa rirahari kandi ngo inzego zose zihora ziri maso mu gukurikirana uwo ri wese wagaragaragarwaho no gukora ihohotera.

Hifashishijwe ubuhamya bw’umuryango wo mu murenge wo muri Gishamvu wabanaga mu ihohoterwa ariko ukaza kwigishwa ukimakaza uburinganire none ukaba ubanye neza, abaturage basabwe na bo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo zabo, kuko ari isoko y’iterambere.
Uyu muryango watanze ubuhamya wagaragaje uko wari ubanye nabi, bityo uwo mubano mubi ubaviramo n’ubukene bwagejeje no gutuma umugore agwa mu mirire mibi. Nyuma yo guhabwa amahugurwa umugabo akemera guhinduka no kudahohotera umugore we, bavuga ko ubu bamaze kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu, imibereho myiza mu muryango kandi ko batangiye kubera urugero rwiza indi miryango binyuze mu buhamya.

Hashingiwe ku rugero rw’uyu muryango, UWASE Serge umukozi mu muryango RWAMREC yahereye asaba imiryango kubana neza. Yavuze ko uruhare rwa buri wese mu kwimaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango. Yagaragaje ko iyo umuryango ubana mu makimbirane bigira ingaruka ku bagize umuryango cyane cyane abana.
Ubu bukangurambaga bwanitabiriwe kandi n’uhagarariye Polisi wanasobanuye ibijyane n’ingaruka z’ibiyobyabwenge n’itegeko ribihana, ndetse asaba n’abaturage gutanga amakuru.

