‘Abagitifu’ b’utugari bishimiye moto z’akazi bahawe, biyemeza kurushaho kunoza inshingano.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere bishimiye moto bahawe, bavuga ko bagiye kurushaho kunoza serivisi batanga.

Guhabwa izi moto ni igikorwa cyabaye ku wa 01 Gicurasi 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Guhabwa moto ni igikorwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bishimiye, bakavuga ko umurimo bakora wo kwita ku baturage uzarushaho kuborohera kandi na bo bakarushaho kuwushyiramo imbaraga.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI yashimye ubuyobozi bw’Akarere butanze moto kuri aba bakozi bo ku rwego rw’Akagali. Yagaragaje ko kuba Akarere ka Huye gakunze kuza mu myanya myiza mu mihigo bikwiye gutuma izi moto zifasha aba bayobo b’Utugari kwesa neza imihigo yabo no gutanga serivise nziza ku baturage.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 77 bo mu Karere bahawe izi moto mu gihe kandi bari baherutse no guhabwa telefoni zo mu bwoko bwa “smart” zo kubafasha akazi.