Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga bongeye gukarishya ubumenyi mu kurangiza imanza
Nyuma y’uko u Rwanda ruri gukataza mu kwimika ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari bahawe amahugurwa agamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kurangiza imanza.
Amahugurwa ku buryo bwo kurangiza imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga (IECMS - Integrated Electronic Case Management System) yatanzwe Kuwa 05 Mata 2023, ahabwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari bakanba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.
Amahugurwa yatanzwe ku bufatanywe bw’Akarere hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakorera muri MAJ (Maison d'Accès à la Justice) yo mu Karere ka Huye.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yibukije ko gukemura ibibazo by’abaturage bikwiye kwitabwaho cyane. Yasabye ko ibibao by’abaturage cyane cyane abakwiye guhabwa ubutabera binyuze mu kurangiza imanza bikwiye kwitabwaho, hakirindwa ubukererwe cyangwa kurangarana abaturage.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bishimiye aya mahugurwa bahawe, bizeza ubuyobozi ko bazakomeza kwita ku mitangire myiza ya serivise yo kurangiza imanza bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.