Abajyanama b’Akarere basuye imirenge mu rwego rw‘ikurikiranabikorwa n’ubujyanama.
Haganijwe gahunda y’ikurikiranabikorwa ndetse n’ubujyanama buganisha gukomeza kubaka Akarere ka Huye gatera imbere, abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere n’abafatanyabikorwa basuye imirenge yose, hasurwa ibikorwa bitandukanye kandi banaganira n’abaturage.
Kuwa 21 Gashyantare 2024, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere n’abafatanyabikorwa bitabiriye igikorwa cyo gusura imirenge mu rwego rw'ikurikiranabikorwa n’ubujyanama.
Hasuwe ibikorwa remezo biteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'ibigo nderabuzima; amashuri; amacumbi yubakirwa abatishoboye, …
Muri iki gikorwa Abajyanama n’abafatanyabikorwa bakoranye ibiganiro n’abahagarariye inama Njyanama ku rwego rw’imidugudu, Akagali n’Umurenge.
Ni ibiganiro ku mikorere ya Njyanama ya buri rwego ndetse n’imikoranire igamije kwihuta mu iterambere hakemurwa ibibazo by’abaturage.
Abajyanama baganiriye n'abakozi mu mirenge n'Utugari ku ngamba zo kwihutisha gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation); kurangiza imanza, imbogamizi zihari n’uburyo zishakirwa ibisubizo.
Muri iki gikorwa haganiriwe ku ngamba zo kwihutisha imihigo y'Akarere.
Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere hamwe n’abafatnaybikorwa, mu ikurikiranabikorwa mu mashuri bibanze ku birebana no kwita ku buzima bw'abanyeshuri birimo isuku;ubwitabire bw’abanyeshuri;uburyo abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri (School feeding);icyumba cy’umukobwa;imyigire n'imyigishirize,…
Muri iri kurikiranabikorwa ry'Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ryari rigamije ubujyanama n'ubuvugizi, aho mu bigo nderabuzima harebwe ibirimo kurwanya imirire mibi hatangwa inyongeramirire “nutrition commodities”.
Hanaganiriwe ku myenda ibigo nderabuzima bifite na gahunda yo kwishyura.