Abakinnyi ba filime Nyarwanda bateye birenga 2000 mu cyanya cy’inganda I Sovu

Abakinnyi ba filime bari mu bakomeye mu Rwanda bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Huye mu muganda wo gutera ibiti 2280 mu Cyanya cy’Inganda cya Huye.

Ni umuganda wabaye ku wa 01 Ugushyingo 2025, ubera mu Cyanya cy’Inganda cya Huye, giherereye mu Kagari ka Sovu, mu Murenge wa Huye. Ibiti byatewe mu nkengero z’imihanda izenguruka muri iki cyanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko umuganda wunganira ingengo y’imari y’igihugu.

Ati “Nubwo twifuza iteramere rikomoka mu nganda zacu, ariko turabizi ko inganda zisohora umwuka uhumanya ikirere. Ibi ibiti bizawufata, bityo tuzagire amajyambere arambye.’’

Hatanzwe ubutumwa busaba urubyiruko rufite inzozi zo kuzakina filime, kwitwara neza, rukirinda ibiyobyabwenge mu ntego yo guharanira kugira ubuzima bwiza, yongeraho ko babaterejeho gutera intambwe bagana umwuga wa sinema kugira ngo bazasimbure abariho ubu.

Abaturage biganjemo urubyiruko bifatanyije n’aba bakinnyi mu muganda, bishimiye guhura n’abakinnyi bakunda kandi bafana, bagaragaza ko kubona abakinnyi bakunda byabanejeje, ndetse binatuma bitabira ari benshi byanatumye umuganda ugenda neza ugira n’umusaruro.

Umwe ati “Uwo nari nzi cyane ni Seburikoko, nishimiye kumubona. Hari n’abandi benshi baje hano kwirebera abakinnyi bakunda, byanatumye haterwa ibiti ahantu hanini kuko twitabiriye turi benshi, byari iby’agaciro.’’

Uru rugendo rw’abahanzi rwakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho aba bahanzi baganiriye n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza, babashishikariza kwitinyuka bakagaragaza impano zabo, ariko bataretse n’amasomo.