Abakuze barenga 900 bishimiye gusoza amasomo yo kwiga kwandika, gusoma no kubara.
Hamwe na DUHAMIC ADRI n’abafatanyabikorwa bayo, mu Karere ka Huye habereye umuhango wo gusoza icyiciro cyo kwigisha abakuze kwandika, gusoma no kubara.
Ni umuhango wabereye mu Karere ka Huye kuwa Kuwa 15 Kmena 2023, aho abakuze 2,805 bo mu turere twa Huye, Nyanza, Nyamagabe na Gisagara buhabwe impamyabushobozi.
Atangiza ku mugaragaro uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza KANKESHA Annonciatha yashimiye DUHAMIC ADRI n’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga wo kwigisha abakuze, kuko ari n’umuhigo w’Uturere. Muri 2805 barangije amasomo barimo 905 bo mu Karere ka Huye.
Umuhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cyo kwigisha abakuze kwandika, gusoma no kubara witabiriwe n’abigishijwe bahagarariye abandi mu turere twavuzwe haruguru bigishirijwemo.
Mukantwari Laurence wo mu Kagali ka Shanga mu murenge wa Maraba avuga ko mu masomo bahawe yiyongera ku yo kwandika, gusoma no kubara harimo n’ajyanye n’imibereho myiza nk’ubuhinzi bw’imboga, gukora ubucuruzi buciriritse butuma biteza imbere, …
Agira ati:” N’uyu munsi kuba naramenye gusoma kwandika no kubara mbasha kujya mu itsinda nkaguza amafaranga, nkamenya uko nzunguka mu kwezi nkishyura neza. Ariko mbere numvaga ntabishobora nkumva nditinye. Uyu munsi turabashimira cyane kuko mbasha kumenya uko nkoresha neza amafaranga y’inguzanyo ry’itsinda nkarangura inyanya n’intoryi nkazicuruza nkabasha kubona amafaranga y’ukwezi nkishyura itsinda nkanabona n’ibindi nkeneye mu rugo nk’ibikoresho by’isuku yo mu rugo, imyambaro y’abana n’ibindi”.
“Mwatwigishije ibintu byinshi birimo nko guhinga imboga, twiga akamaro k’imirima y’igikoni, jyewe naguraga imboga zo mu rugo ku isoko ariko ubu sinkijyayo ahubwo nanjye ndaziyereza ndetse ngasagurira n’isoko nkungikanya n’izo mba naranguye nkazicuruza nkabasha kwiteza imbere. Najyaga mbona umuntu ufite telefoni nkibaza ukuntu amenya umuntu ahamagara cyangwa umuhamagaye cyangwa se kwandika Ubutumwa bugufi, ariko byose narabimenye nanjye ndi kujyana n’iterambere”.
Abigishijwe kwandika, gusoma no kubara bahawe impamyabushobozi barashimira Leta yashyizeho iyi gahunda yo kwigisha abakuze.
Abahawe izi mpamyabumenyi bigishijwe mu gihe cy’amezi 9, DUHAMIC ADRI igashimangira ko izakomeza gukurikirana aba bakuze bigishijwe kugira ngo ibyo bize batazabyibagirwa.