Abanyeshuri ba Seminari Nkuru ya Nyakibanda n’abarezi babo bahawe ikiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”.
Ibiganiro byimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza byahawe abiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, byitabirwa kandi n’abarezi b’iri shuri ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Ni ibiganiro byakozwe kuwa gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, bibera mu murenge wa Gishamvu mu ishuri rya Seminari nkuru ya Nyakibanda yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo, byitabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Huye n’abandi bayobozi mu byiciro bitandukanye.
Mu kiganiro yabahaye ku mateka y’u Rwanda na Ndi umunyarwanda, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka ku bariho muri icyo gihe ndetse n’abavutse nyuma yaho. Yabasabye ko bakwigira kuri ayo mateka, bityo indangagaciro batozwa zikareza imbuto nziza zubaka u Rwanda rutagira uwo ruheza, ndetse anabasaba kurangwa n’ubupfura mu byo bakora byose.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka kuko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho, bikemezwa n’Umuryango w’Abibumbye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Yifashishije ibimenyetso by’amateka, Minisitiri yerekanye uruhare rw’abakoloni n’abamisiyoneri gatolika mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, n’uburyo amashuri bashinze yakoreshejwe mu kwigisha ivanguramoko.
Yabasabye kwitandukanya n’abihayimana bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga, bimakaza Ndi Umunyarwanda banayitoza abakilisitu, hagamijwe kubaka u Rwanda rwa twese, rufite abaturage bashyize hamwe barangwa n’urukundo n’ubupfura.