Abunzi 48 bahawe amagare yo kubafasha mu kazi kabo
Abunzi bashya n’abasanzwe bakora akazi k’ubwunzi baturuka mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Huye bahawe amagare yo kuborohereza mu murimo batorewe.
Mukaruyonza Patricie, umwunzi wo mu murenge wa Simbi avugako yishimiye igare yahawe kandi akaba yizeyeko rizamufasha kurushaho kunoza inshingano ze. Yagize ati: “Mbyakiriye neza. Burya Abunzi bagira akazi karemereye gasaba ubwitange n’ubushishozi. Iki gikoresho kizamfasha gukora akazi ntinuba,dore ndanakuze kujya kuri ‘terrain’ ni ‘lazima’ [Ntakibazo].”

Mukaruyonza Patricie, umwunzi wahawe igare.
Uwineza Aubine, umwunzi wo mu murenge wa Kigoma, na we ashimangira ko aya magare azaborohereza mu kuzona akazi kabo, bityo n’abaturage bakagerwaho ku gihe ibibazo bafitanye bikabasha kumvikanwaho no gushakirwa ibisubizo binyuze mu buhuza. Yagize ati: “Biranshimishije kuko biramfashije mu rugendo twakoraga rwo kujya kunga abaturage ariko ubu bizajya bituma tuhagerera igihe.”
Kuba bahawe aya magare kandi bavuga ko, n’ubwo ari ayo kwifashisha mu bikorwa byo kunga abaturage, azanabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi barusheho kwiteza imbere nk’uko Habinshuti Ignace wo mu murenge wa Karama abivuga. Ati “Iri gare mpawe riranshimishije kuko ninzajya njya mu kazi nzajya mpagerera igihe […] Ubu mbonye amaguru azajya angezayo kandi rizajya rimfasha no mu mirimo yo mu rugo nanjye niteze imbere.”

Uwineza Aubine arashima ko yahawe igare
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege ashima uruhare rw’abunzi mu kumvikanisha abaturage bafitanye ibibazo bitabaye ngombwa ko bagana inkino. Avuga ko aya magare yatanzwe mu rwego rwo gukomeza gufasha Abunzi batowe no kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano zabo.

Amatora y’abunzi yakozwe mu mpera z’umwaka wa 2022, yasize mu mirenge 14 igize Akarere ka Huye hatowe abunzi 637 bo ku rwego rw’Umurenge. Muri bo, hari abari basanzwe mu nshingano z’ubwunzi, bo bakaba bari baragenewe mbere amagare. Mu bashya batowe bo kuri uru rwego, 48 ni bo bagenewe amagare, iyi gahunda ikaba yarahereye ku mirenge ya Kigoma, Rwaniro, Ruhashya, Simbi, Karama,Rusatira na Kinazi. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, biteganijwe ko gutanga amagare bizakomeza no ku bunzi bashya bo mu mirenge isigaye.
MUKANTWALI Magnifique