Akomeje icyerekezo cyo kwikura mu bukene abinyujije mu bworozi bw’amatungo magufi.
Rwagasana Alexis wo mu murenge wa Karama arishimira intambwe y’iterambere ari kugeraho abikesha inguzanyo ya VUP, ayiguramo amatungo magufi. Agaragaza ko ayo matungo ari kumubera inzira yo kwivana mu bukene.
Rwagasana Alexis atuye mu mudugudu w'Agasharu, Akagari ka Kibingo ko mu murenge wa Karama. Ni umwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda za gahunda zo kwikura mu bukene. Ni muri urwo rwego yahawe inguzanyo ya VUP ingana n‘ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Rwagasana ntaterwa ipfunwe no kuvuga ku mateka y’ubukene bukabije yabayemo, akagaragaza ko yaize uburangare bushingiye kudahindura imyumvire hakiri kare ijyanye no gukora ibimuteza imbere.
Avuga ko yabaye mu mubukene bukabije aho ntatungo yagiraga, agahinga ntiyeze kubera kubura ifumbire yimborera. Avuga ko yamenyeshejewe amahirwe y’inguzanyo itangwa muri VUP, maze akora umushinga umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi, ahabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100. Yagize ati: “Naje gukora umushinga w’ubworozi bw‘amatungo magufi, ngira amahirwe umushinga wanjye bawutoranyamo bampa inguzanyo. [...] Nyuma yo gusobanukirwa neza iby’ibyo kwiteza imbere naraje nguramo ingurube n‘inkwavu ndetse nubakamo n‘ibiraro biciriritse, maze nita ku matungo yanjye neza.ˮ
Rwagasana agaragaza ko amatungo amaze kumuteza imbere, kuko asigayeahinga akeza abikesha ifumbire iva muri ayo matungo, ndetse n’amafarango yo kwiteza imbere binyuze mu kugurisha amatungo akayabona. Yagize ati: “Ubu ndahinga nkeza kubera gukoresha imborera [...] Nakomeje korora ya matungo ubu arampa amafaranga [...] Nagurishije abana batanu b‘ingurube ku mafaranga ibihumbi 100 Frw, n‘inkwavu na zo zimpa umusaruro n’ubwo utaragera ku rwego nifuza.ˮ
Agaragaza ko yishyura neza inguzanyo, akagira inama n’abandi kubyaza amahirwe gahunda za Leta zigenerwa abaturage ngo bikure mu bukene. Ati “Nishyura neza ntakirarane,nkaba mfite intego yo korora by‘umwuga kuko nabonye ko bishoboka.ˮ