Amasomo mu mashuri yatangijwe abanyeshuri n’abarezi basabwa gukorera ku ntego.

Umwaka w’amashuri 2025 – 2026 watangijwe neza mu mashuri yose y’Akarere ka Huye. Abanyeshuri n’abarezi basabwe kuzarangwa no gukorera ku ntego yo gukora cyane, bityo abanyeshuri bakazatsinda neza.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 08 Nzeri 2025 ubwo amasomo y’umwaka w’amashuri 2025 – 2026 yatangiraga, mu butumwa bwatanzwe mu mashuri yose bwagarutse ku guhamagarira wese, haba abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi gufatanya no gukora neza buri wese inshingano ze; bityo bikazatanga umusaruro mwiza ababyeshuri batsinda neza. 

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga zitandukanye z’Akarere buragira buti “Twifurije abanyeshuri bose intsinzi muri uyu mwaka watangiye,kurangwa n’ikinyabupfura &indangagaciro nziza ziranga umwana wuje uburere. Turasaba abarezi kurangwa n’ubwitange & kwesa neza imihigo yabo. Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi mu burezi. Tuributsa ababyeyi kohereza abana ku ishuri ku gihe kandi twifurije urugendo rwiza abiga muri Huye bagomba kuhagera uyu munsi.  Uko umwaka w'amashuri uzagenda bigaragara ku munsi wa mbere. Turasaba ubufatanye buri wese itangira rizagende neza. Utangiye neza anasoza neza.”