Ambasaderi wa Zimbabwe yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Huye.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda H.E. Professor Charity Manyeruke yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Huye. 

Ni uruzinduko rw’akazi rwakozwe kuwa 18 Nyakanga 2025, aho Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda H.E. Professor Charity Manyeruke agiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Akarere hibandwa kuri gahunda y’ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi. 

Ambasaderi kandi yakoranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Huye, hagaragzwa amahirwe y’ibikorerwa mu Rwanda n’ibyo muri Zimbabwe impande zombi zabyaza umusaruro. Nyuma yanasuye ahabera imurikagurisha ry'abikorera mu Ntara y'Amajyepfo.

Ambasaderi yahawe impano z'ibikorerwa mu Rwanda

Ambasaderi yagiranye ibiganiro n'abikorera bo mu Karere ka Huye

Ambasaderi hamwe n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Huye