Bahawe ubutumwa bubakangurira gukora cyane bakivana mu bukene.
Mu Karere ka Huye, kimwe no mu tundi turere tw’Igihugu hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025. Uyu muganda wakorewe mu midugudu hakurikijwe hakurikijwe ibikorwa byateganijwe.
Uyu muganda wakozwe kuwa 26 Mata 2025 mu midugudu yose. Ku rwego rw'Akarere umuganda wakorewe mu murenge wa Simbi, Akagari ka Mugobore, umudugudu wa Mugobore, hacukurwa imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 8.

Abayobozi bitabiriye umuganda barimo Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange, inzego z’umutekano n’abandi bahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu mu mujyi wa Huye. Nyuma y’umuganda, abawitabiriye bahawe ubutumwa ku ngingo zateganijwe.
Nyuma y’umuganda, hatanzwe ubutumwa burimo ubwo gukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene; kwita ku isuku y’ahahurira abantu benshi; kwirinda no gukumira ibyago byo kwibasirwa n’ibiza muri ibi bihe by’Imvura.
Hanatanzwe kandi ubutumwa bushishikariza abaturage kurwanya ruswa n’akarengane; kuzigama no gusigasira umutekano.



