Bishimiye guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda
Hamwe n’ibiro bishinzwe abibjira n’abasohoka, Umuyobozi w‘Akarere yakiriye indahiro y’abahawe ubwenegihugu Nyarwanda, bagaragaza ko bishiye kuba Abanyarwanda bakaba bagiye gufatanya n’abandi benegihugu kubaka u Rwanda.
Igikorwa cyo kwakira indahiro cyabereye mu Karere ka Huye kuwa 8 Ukwakira 2025, ubwo Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yakiriye indahiro ya IRAMBONA Annick na MINANI Marie Goretti bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yashimiye abahisemo gusaba ubwenegihugu ngo bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu. Yasabye abahawe ubwenegehuugu kumva neza inshingano basangiye n’abandi banyarwanda yo gukunda Igihugu. Yabasabye kwimakaza intego y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihatira ko inyungu rusange ziza imbere y’inyungu bwite; kwimakaza indagagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda
Umuyobozi w‘Akarere yabasabye gukunda umurimo, kuwunoza, gutanga serivise nziza; kubahiriza inshingano zireba abenegihugu bose. Yibukije ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu, bityo abasaba kubaka umuryango utekanye, uteye imbere, kurera neza abana babo ari na bo bana b’Igihugu no gukomeza ubufatanye n’abandi kubaka Igihugu.
Abahawe ubwenegihugu bishimiye kuba Abanyarwanda, kandi biyemeza kuzuza neza uburenganzira n‘inshingano by’Umunyarwanda.


