Buri wa kabiri hakorwa isuku mu gitondo, ibyahawe inyito y'"IGITONDO CY'ISUKU".
Mu rwego rw'ubukangurambaga kuri gahunda yo kurangwa n'umuco w'isuku, buri gitondo cya buri wa kabiri hakorwa isuku binyuze muri gahunda imaze kumenyerwa yiswe “Igitondo cy’Isuku”.
Muri iki gitondo, hakorwa ibi bikorwa bigamije ubukangurambaga ku isuku, dore ko na nyuma y’ibikorwa haganirwa ku ngamba zo gukomeza umuco w’isuku, yaba iyo ku mubiri, ku myambaro, mu ngo, aho abantu bakorera n'aho batuye.
Mu bikorwa by'igitondo cy'isuku hasukurwa ahantu rusange nk'imihanda, 'centres' z'ubucuruzi, amashuri, amavuriro ndetse n'ubukangurambaga mu ngo, mu mihanda y'imigenderano n'ahandi.
Abatuye Akarere bakangurirwa kugira isuku, ikaba umuco. Basabwa kwanga umwanda abakorera ahantu rusange bakagena ahashyirwa imyanda ibona n'itabora ndetse n'ubwiherero rusange.