GISHAMVU: Bishimiye isoko ry’imboga n’imbuto bubakiwe.

Nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Gishamvu, Akagari ka Nyumba basabye ko bubakirwa isoko ry’imboga n’imbuto, bagaragaza ko bacururiza ahadatunganye; icyifuzo cyabo cyarasubijwe ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa.

Isoko ry’imboga n’imbuto ryatashywe kuri uyu wa 26 Mata 2023 ryubatswe mu Kagari ka Nyumba, umudugudu wa Gasyankingi. Iri soko ryasabwe n'abaturage aho bagaragazaga ko bacururiza ahadatunganye.

Abaturage bo muri aka kagali kubatsemo isoko bavuga iri soko rigiye kubafasha kwiteza imbere, byaba mu guhanga imirimo binyuze mu kogera imbaraga mu buhinzi bw’imboga, no guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi bwazo. Banagaragaza kandi bagiye kujya barya imboga zifite isuku zacururijwe ahantu heza. Abaturage barashimira Akarere ka Huye ka Huye n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu myubakire y’iri soko.

Iri soko ry’imboga n’imbuto rifite ibibanza 40 ryuzuye ritwaye amafaranga 11,250,000 Frw.  Ryubatswe ku butafanye bw'Akarere, AEE RWANDA na Tearfund ku nkunga ya Guverinoma ya Scotland, binyuze mu mushinga wa SEAD. 

Umurenge wa Gishamvu usanzwe weramo imboga nyinshi mu bishanga harimo n'icya Murori, bityo iri soko rikaba ritazabura umusaruro uricururizwamo.