GISHAMVU: Guverineri yasabye ko hamaganwa abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gishamvu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamagariye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka kwamagana abagifite ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuwa 20 Mata 2023 mu murenge wa Gishamvu hibutswe ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyitabirwa n’abayobozi banyuranye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, wari umushyitsi mukuru.

SIBOYINTORE Theodat, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye yashimye gahunda zigenerwa abarokotse Jenoside zirimo ubuvuzi, amacumbi, uburezi, ...

Yavuze ko kwibuka ari ugusubira mu mateka, ati:”Kwibuka ni ugusubira mu mateka no kuganira n’abacu kuko isano dusanzwe dufitanye na bo ntiyasibanganye […] N’ubwo abarokotse Jenoside bababajwe bihagije ntibahora mu marira ahubwo bafite ishyaka ryo gukorera u Rwanda.”

SIBOYINTORE yashimye Inkotanyi, ati: “Kwibuka kwiza ni ukwiyemeza kwanga ikibi [...] Ubuzima twabonye butugoye tubufate neza dukomeze tuburinde. Tuzirikane abatakaje ubuzima ku rugamba kugira ngo baturokore.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI yanenze ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, bakica abaturage bari bashinzwe kurinda. 

Ati: “Birababaje kandi biteye agahinda kuba abaturage aho bari bizeye ubuhungiro ari ho biciwe.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto y’imiyoborere mibi yaranze Igihugu. Yashimiye ingabo za RPF zahagaritse Jenoside hakimikwa imiyoborere myiza. Yashimiye abarokotse Jenoside ku mpano yo kubabarira no guhangana n’ibibazo bahura na byo.

Guverineri yashimiye abarokotse Jenoside ku kubaka ubumwe mu banyarwanda. Yasabye urubyiruko kwirinda ibyo ari byo byose byaganisha ku macakubiri. Yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda no kwiyemeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi.

Guverineri yasabye abitabiriye kwibuka kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’ibindi bitekerezo bibi.

Yasabye kandi abazi ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa kuhagaragaza kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Muri uyu muhango wo kwibuka hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 383, irimo 371 yimuwe n’indi 12 yabonetse.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyumba rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 59 na ho urwa Seminari Nkuru ya Nyakibanda rushyinguyemo imibiri irenga 3,000.