Gishamvu: Hasorejwe urugerero rw'Inkomezabigwi ku rwego rw’Akarere ka Huye.
Mu mirenge yose igize Akarere ka Huye hasojwe urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, hashimwa ibikorwa byiza byakozwe n’intore mu gihe bamaze ku rugerero rudaciye ingando.
Gusoza urugerero byabaye kuwa 28 Gashyantare 2025, bikorerwa mu mirenge yose.
Mu rwego rw'Akarere, byabereye mu murenge wa Gishamvu byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange, abahagarariye inzego z’umutekano, abayeyi baherekeje Intore zisoje urugerero ndetse nIntore.
Umuhango wabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwa byakozwe bigizwemo uruhare runini n'intore zo ku rugerero ahasuwe ikigo cy'amashuri cya Nyumba.
Intore zagaragaje ibikorwa bitandukanye zakoze; aho mu mibereho myiza bakoze ibirimo iby’ubukangurambaga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage hubakwa ubwiherero ku batabufite; kiubaka uturima tw’igikoni mu kurwanya imirire mibi; gukangurira abaturage kugira isuku ikaba umuco.
Hanakozwe kandi ubukangurambaga mu baturage bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza; kurwanya ihohotera; gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana, aho mu murenge wa Gishamvu hasubijwe mu ishuri abana 33.
Mu bukungu, hakozwe imihanda aho yangiritse no gusana amateme 4; gukangurira abaturage gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi; kurwanya inzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’abaturage n’ibiyobyabwenge; gukangurira abaturage kubaka ahabugenewe kandi bagasaba ibyanhombwa; gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije.
Mu miyoborere myiza, intore zibanze mu kwigisha imiryango kubana yarasezeranye byemewe n’amategeko; kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganijwe no gukangurira imiryango kubyara abana bashoboye kurera.
Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yashimiye Intore ubwitabire zagaragaje, ibikorwa byiza zakoze mu gihe cyari giteganyijwe, indangagaciro zo gukorera hamwe kandi vuba n'umuhate mu bikorwa by'urugerero.
Umuyobozi w’Akarere yasabye Intore gukomeza indangagaciro nziza mu buzima bagiye kujyamo kuko impamba Igihugu cyabahaye ihagije.
Intore ziyemeje gukomera ku mihigo bakorera Igihugu cyababyaye mu buzima bwabo bwa buri munsi n'aho bazakorera hose.