Gishamvu: Hishimiwe inyubako y’akagali ka Ryakibogo yavuguruwe.

Mu murenge wa Gishamvu hatashywe ku mugaragaro inyubako y’akagali yavuguruwe, mu rwego rwo gutangira serivise aheza. Abaturage bo muri Gishamvu bashima ko bahabwa serivise vuba, bakaba bishimiye ko hakomejewe kuvugururwa n;utugari ngo bajywe baherebwa serivise aheza.

Kuwa 31Gicurasi 2025, ubuyobozi bw’Akarere n’abadepite basuye Akarere bifatanyije n’abaturage bo mu kagali ka Ryakibogo mu gutaha ku mugaragaro inyubako y’aka kagali yavuguruwe.

Umunyamaganga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu Mutabaruka Jean Baptiste yagaragaje ko bishimiye ivugururwa ry’aka kagali ryagizwemo uruhare n’abaturage n‘Akarere, bityo bakaba bagiye gukorera heza.

N’abaturage kandi bashima ko iyi nyubako yavuguruwe  bityo bakaba bagiye guherebwa serivise heza.

Depite Munyangeyo Theogene yashimye gahunda y’Akarere yo gufatanya n’abaturage kwivugururira inyubako z’Utugari zitameze neza. 

Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yashimye abaturage uburyo bashyize hamwe bagafatanya n'ubuyobozi kwisanira aka kagali , asaba n’abayobozi kurushaho gutanga serivise nziza.

Abaturage bakanguriwe gufata neza ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi; imihanda, amateme n’ibindi byose byubakwa. Abaturage basabwe gutanga amakuru ku gihe y’uwangiza ibikorwa remezo kugira ngo hafatwe ingamba.

Kuvugurura inyubako z’utugari biri mu mihigo y’Akarere ka Huye y’umwaka wa 2024 – 2025, hakazavugururwa inubako z’utugari 12.