Gishamvu: Hizihirijwe ku rwego rw’Akarere umunsi w’Intwari.
Kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu byabereye mu midugudu yose igize Akarere. Ku rwego rw’Akarere uri kwizihirizwa mu mudugudu wa Kidahire, akagali ka Ryakibogo, umurenge wa Gishamvu.
Ni umunsi ngarukamwaka wizihijwe kuwa 01 Gashyantare 2026, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange n’inzego z’umutekano n’abandi.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku rwego rw’Akarere byabereye mu murenge wa Gishamvu, akagali ka Ryabibogo, umudugudu wa Kidahire ahavuka Intwari NIYITEGEKA Félicité.
Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Ntwari z’Igihugu bakarangwa n’indangagaciro nk’izabo.



