Guverineri yifatanije n’abo mu murenge wa Ngoma mu gutangira icyumweru cy’icyunamo.

Muri gahunda yo gutangira icyumweru ngarukamwaka cy’icyunamo, aho u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bifatanije n’abatuye Umurenge wa Ngoma mu gutangiza icyunamo.

Icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiye mu gihugu kuwa 07 Mata 2023.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, iki cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Kigoma, ku rwibutso rwa Ngoma. Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI, Musenyeri Philippe RUKAMBA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Perezida wa IBUKA mu Karere, bamwe mu bajyanama mu nama njyanama y’Akarere n’abandi bayobozi mu byiciro bitandukanye.

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo byakozwe hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngoma rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 45.

Mu midugudu yose hatanzwe ikiganiro cyateganijwe, muri gahunda yo #Kwibuka29. Guverineri w’Intaray’Amajyepfo hamwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Taba, akagali ka Butare mu murenge wa Ngoma, hakurikirwa ikiganiro cyari cyateguwe cyabereye mu ishuri rikuru rya PIASS ku I Taba.

Muri iki kiganiro hagarutswe ku bumwe bw’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’Abakoloni; isenywa ry’ubumwe ry’Abanyarwanda; amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihagarikwa ryayo n’uko Igihugu cyubatswe.