Haganiriwe ku bufatanye hagati y’Akarere ka Huye n’umujyi wa Trier wo mu Budage

Mu rwego rw’imikoranire (Jumelage) hagati y’Akarere ka Huye n’umujyi wa Trier wo mu gihugu cy’Ubudage, hakozwe ibiganiro by’imbanzirizamushinga ku mikoranire hagati y’impanze zombi.

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Huye kuwa 19 Mata 2023, bihuza Umuyobozi w’Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange n’umuyobozi (Director) wa jumelage ya “Rhénanie-Palatinat” mu Rwanda Madamu Katja Gruber hamwe n’itsinda bari kumwe.

Muri ibi biganiro, harebewe hamwe ibyo impande zombie zishobora gufatanyamo bishingiye kuri gahunda za Guverinoma. Impande zombie ziyemeje gukomeza kunoza ibiganiro biganisha ku mikoranire iteza abaturage b’impande zombi.

Akarere ka Huye gasanzwe gafitaye imikoranire n’intara ya “Rhénanie-Palatinat” yo mu Budage, aho kuva mu mwaka 2015 – 2022, binyuze muri ubu bufatanye ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Huye hubatswe ibyumba by’amashuri birenge 32 n’ibigega by’amazi birenga 11. Hanubatswe ubwiherero, ndetse n’ibikoni by’ibigo by’amashuri 2, hanubakwa ikibuga cy’umukino w’amaboko kimwe (Basketball).