Hakinwe irushanwa ngarukamwa rya “Memorial Rutsindura 2023”.

Mu Karere ka Huye habereye irushanwa ngarukamwaka ry’umukino w’amaboko (Volleyball) ryakinwe mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse, umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa “Volleyball” mu Rwanda. 

Ni irushanwa ryakiniwe mu Karere ka Huye ku matariki ya 10 – 11 Kamena 2023 ryitabirwa n’amakipe anyuranye yo mu byiciro by’abagabo n’abagore mu cyiciro cy’ababigize umwuga; amapike y’abatarabigize umwuga arimo ay’abakanyujijeho (Amateurs); amashuri mu byiciro byose. 

Amakipe ya Police VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore ni yo yegukanye ibikombe mu cyiciro cy’abakina nk’ababigize umwuga (Serie A), ari na cyo cyiciro cyonyine kibamo abagore mu gihe mu bindi byiciro ari abagabo.

Abatuye Akarere ka Huye bashima ko muri aka Karere hakinirwa imikino nk’iyi kuko bisusurutsa umujyi wa Huye, bityo bikanihutisha ishoramari kandi bikongera ibyishimo mu baturage. 

Ni ku nshuro yaryo ya 19, Irushanwa ngarukamwaka rya “Volleyball - Memorial Rutsindura” ryakinwaga, ribera mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis Karubanda. Iri rushanwa rikinwa hagamijwe kwibuka umutoza Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

 

Amateka magufi ya RUTSINDURA witiriwe iri rushanwa 

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda - PSVF (mu Karere ka Huye), amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare (mu Karere ka Huye).

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari - PSVF, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari- PSVF hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.