Hakinwe isiganwa ngarukamwaka ry’amamodoka rizwi nka “Huye Rally“.
Mu murenge wa Ngoma hatangirijwe isiganwa ngarukamwaka ry’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka ‘Huye Rally‘ ritangizwa n’Umuyobozi w’Akarere.
Ni isiganwa ry’iminsi itatu ryatangijwe mu ijoro ryo kuwa Kuwa 24 Ukwakira 2025, aho kuri uwo munsi isiganwa ryakinwe imodoka zizenguruka mu mihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Huye.
Umunsi wa kabiri n’uwa gatatu, isiganwa ryakozwe imodoka zigera no mu mihanda y’igitaka mu Karere ka Gisagara.
Isiganwa rya Huye Rally ryasojwe kuwa 26 Ukwakira 2025 hatangwa ibihembo ku bakinnyi baryitabiriye. Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yashimye abateguye iri siganwa, anashima uruhare abikorera bo mu Karere ka Huye bagize kugira ngo iri siganwa ribashe kugenda neza.



