Hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi hatangwa ubutumwa bwo gufata neza ibishanga.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2025 wakorewe mu midugudu hakurikijwe ibikorwa byateganijwe. Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo gushishikariza abaturage kubungabunga ibishanga, gukora no kwikura mu bukene no kuzitabira kwizihiza umunsi wahariwe intwari z’Igihugu.

Uyu muganda usoza ukwezi wakozwe kuwa 25 Mutarama 2025. Ku rwego rw'Akarere, umuganda wakorewe mu murenge wa Ngoma, akagali ka Butare ahibanzwe ku bikorwa by'isuku mu bice bitandukanye, hanaterwa ibiti birimbisha umujyi.

Abayobozi bitabiriye uyu muganda barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo  Rwego Ngarambe; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice; Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’uwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, abayobozi mu nzego z’umutekano n’abandi biganjemo abakozi mu bigo bya Leta n’iby’abikorera bitandukanye.

Muri uyu muganda, muri gahunda yo kurimbisha umujyi, hatewe ibiti by'imirimbo 420 n'imigano 40.

Nyuma y’umuganda, abawitabiriwe bahawe ubutumwa bukubiyemo ubwo kubakangurira gukora cyane hagamijwe kwikura mu bukene; kugira isuku yaba iy’umuntu ku giti cye, isuku y’ahahurira abantu benshi hitabwa ku isuku y’ubwiherero no gushyiramo ibikoresho by’isuku bihagije; gushyiraho ahashyirwa imyanda habugenewe cyangwa gukorana na sosiyete zitunganya imyanda.

Hanatanzwe kandi ubutumwa bujyanye n’icyumweru cyahariwe kubungabunga ibishanga gifite insanganyamatsiko igira iti “Gufata neza ibishanga ni umusingi w’ahazaza hacu”

Abitabiriye umuganda banashishikarijwe kuzitabira umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa kuwa 01 Gashyantare buri mwaka. 

Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’iterambere”.