Hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi mu mirenge yose.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2025 wakorewe ku rwego rw'umudugudu hakurikijwe ibikorwa byateganijwe. Ku rwego rw'Akarere umuganda wakorewe mu murenge wa Rwaniro,Akagari ka Kamwambi, umudugudu ya Remera, ku musozi wa Kinunga, mu bikorwa byo kurwanya isuri.
Umuganda rusange wakozwe Kuwa 27 Nzeri 2025, aho mu murenge wa Rwaniro hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri, hanasiburwa iyasibye ku buso bwa 5 Ha, hagamijwe kurengera ibishanga byangizwaga n’amazi.
Umuganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange, Umuyobozi wa Polisi mu Karere n‘abandi mu nzego zinyuranye.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo ubwo gukangurira abaturage gukora cyane bakivana mu bukene, kwita ku isuku, kurwanya ruswa n'akarengane no gusigasira umutekano.
Hatanzwe kandi ubutumwa bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bujyanye n'icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by'abaguzi ba serivisi z'imari, n‘ubutumwa bujyanye n'igihembwe cy'ihinga 2026A no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru,uzizihizwa kuwa 7/10/2025 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye.”
Abitabiriye umuganda mu murenge wa Rwaniro banapimwe ku bushake indwara zitandura, buri wese agirwa inama hashingiwe ku bipimo bye.





