Hamuritswe igikombe cy’imihigo, hahembwa imirenge n’utugari n’imidugudu byitwaye neza.

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye hamurikiwe igikombe Akarere kahawe mu kwesa ku mwanya wa kabiri imihigo ya 2021 – 2022, hanahembwa imirenge, utugari n’imidugudu byitwaye neza muri uwo mwaka w’imihigo.

Ni igikorwa cyabaye kuwa 8 Werurwe 2023, cyatumiye abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abaturage, kandi kinahuzwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI yashimiye Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo, anasaba ko mu mihigo y’uyu mwaka karushaho gukora neza kakaza ku mwanya wa mbere. Yanashimiye kansi imirenge, utugari n’imidugudu byitwaye neza, asaba ko byarushaho kuba intangarugero no ku zindi nzego.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo

Imirenge, utugari n’imidugudu byarashimiwe

Muri buri cyiciro hashimiwe inzego eshatu za mbere, zihabwa ibihembo birimo ibikombe, ibyemezo by’ishimwe ndetse n’amafaranga.

Dore abahembwe:

  1. Imirenge
  1. Maraba
  2. Mbazi
  3. Karama

  1. Utugari.
  1. Buremera/ Maraba
  2. Kabuga/ mbazi
  3. Nyumba/ Gishamvu
  1. Imidugudu
  1. Mpinga/ Kabuga/ Mbazi
  2. Rwatsi/ Cyandajuru/ Simbi
  3. Nyarurama/ Byinza/Kinazi