Hashimiwe abarimu b‘intangarugero hanashishikarizwa gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi.
Abarimu bo mu Karere ka Huye bashimiwe umuhate wabo, hashimirwa ab’intangarugero kandi basabwa gukomeza kongera imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi. Ibi byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.
Ni umunsi wizihirijwe mu mirenge yose kuwa 13 Ukuboza 2024, bikorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Huye.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ku rwego rw’Akarere byabereye mu murenge wa Ngoma ahahuriye abarimu bo mu mirenge ya Tumba na Ngoma.
Ni igikorwa cyabajirijwe n’Umukino w’umupira w’amaguru wahuje abarimu bo muri iyi mirenge, na ho uwa Tumba watsinze ibitego 3 kuri 2 by’Umurenge wa Ngoma.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAMANA André yashimye abarimu ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: "Uyu ni umunsi wo gushima abarimu ibyiza bageza ku gihugu, dushima akazi keza mukora mukuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire. Mureke dufatanye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha kuzamura ireme ry’uburezi nk’umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza'.”
Kamana yasabye abarimu gukomeza kwita ku burezi; abasaba gusigasira ubumwe n’Ubudaheranwa, kwizigamira muri Ejo Heza, gutoza abana gukora no kuzigama no kwitabira gahunda zose za Leta no gukomeza kurangwa n’ishyaka mu kazi.
Yashimye ibimaze gukorwa na Leta muri gahunda yo kwita ku mibereho ya mwarimu harimo kongera umushahara wa mwalimu, gushyiraho mwalimu Sacco iborohereza gufata inguzanyo, kuzamura mu ntera mwalimu buri myaka 3, girinka mwalimu, icumbi rya mwalimu; guhabwa mudasobwa n’izindi gahunda.
Umunsi wa mwarimu wizihizwaga mu Rwanda ku nshuro ya 23, aho muri uyu mwaka wizihijwe kuri iyi nsanganyamatsiko: “Umwalimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi”.
Mu Karere ka Huye habarirwa abarimu basaga 3,200.