Hashimiwe inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zesheje neza Imihigo ya 2024 - 2025.
Mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere hashimiwe imirenge, Utugari n’imidugudu yesheje neza imihigo y’umwaka wa 2024 – 2025, hatangwa n’impanuro zo kongera imikorere n’imikoranire hashimangirwa ko umuturage akwiye guhora ku isonga.
Hateraniye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye, kuri iyi ntego “Umuturage ku isonga, umuturage ushoboye kandi utekanye.”
Inama yateranye kuwa 24 Nzeri 2025, iteranira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu murenge wa Ngoma. Yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere. Inama yanitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yagaragaje ko Ubuyobozi bw'Akarere bushimira abayobozi mu byiciro byose uruhare bagira mu iterambere ry'Akarere. Yasabye ko hakomeza kwibandwa kuri gahunda z'uburezi, imikurire y'abana, igihembwe cy'ihinga 2026 A n’izindi gahunda z'iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Kakooza Henry yagaragaje aho Akarere kageze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ya 2025 – 2026, n’uruhare rwa buri rwego kugira ngo iyi mihigo yose izagerweho neza ku gipimo cy’100%.
Muri iyi nama hashimiwe inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zesheje neza Imihigo ya 2024/025.
Imirenge yashimiwe ni Tumba, Rusatira na Ngoma. Ku rwego rw’Akagari hashimiwe Akagari ka Buremera ko mu murenge wa MARABA; akagari ka Musebeya ko mu murenge wa KIGOMA n’akagari ka Sazange ko mu murenge wa Kinazi.
Ni mu gihe ku rwego rw’Umudugudu hashimiwe umudugudu wa KINAZI wo mu kagari ka Buremera mu murenge wa Maraba; umudugudu wa wa Kabakobwa wo mu kagari ka Musebeya mu murenge wa Kigoma n’Umudugudu wa Gasoro w’Akagari ka Butare mu murenge wa Ngoma.

Muri iyi nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Huye, hishimiwe ibikombe bitandukanye Akarere kegukanye mu mwaka w'imihigo wa 2024 - 2025. Abayobozi bitabiriye iyi nama basabwe gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zose zizamura iterambere ry'Akarere n'imibereho myiza y'abaturage.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitasi Alice yatanze ubutumwa bwagarutse ku ngingo zo kwita ku buhinzi n'ubworozi, hitabwa cyane ku matungo magufi yororoka vuba; kurwanya isuri, kubungabunga ibikorwa remezo, kwita ku burere n'uburezi bw'abana.
Guverineri yanagarutse ku bukangurambaga kuri mituweli ndetse n‘isuku mu baturage. Guverineri yasabye abayobozi gushyira hamwe, kugisha inama no kugira igishyika cy'abo bashinzwe, bityo bigatuma bashakira hamwe ibisubizo; gukorana umutima nama no gukorera ku ntego hamwe no gukemura ibibazo by’abaturage.




