Hasobanuwe ibyitezwe mu irushanwa ryiswe ‘Huye Half Marathon’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko imyiteguro y’irushanwa ryiswe ‘Huye Half Marathon’ irimbanyije ku buryo abazaryitabira kuwa 30 Ugushyingo 2025 bazaryoherwa. 

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 14 Ugushyingo 2025, aho iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya 3 hateganyijwe ko hazarushanwa abiruka n’amaguru babigize umwuga, abatarabigize umwuga barimo abana, urubyiruko, abasheshakanaguhe, abafite ubumuga, abasiganwa ku magare asanzwe ya “Pneu ballon” ndetse n’undi wese ubyifuza.

Hasobanuwe ko abifuza kuza kurushanwa muri iyo mikino nta mubare ntarengwa wateganyijwe, buri wese arabyemerewe kandi aho yaturuka hose haremewe.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko ahamagarira abantu kuza kwihera ijisho iyi mikino. Yagize ati “Abavuka i Huye batakihatuye n’abandi ni umwanya mwiza wo kuza kwihera ijisho iyi mikino kuko izaba iryoshye, kandi yateguwe neza kuko turi muri Half Marathon ariko dufite intego yo kugera kuri Marathon.”

Hasobanuwe kandi ko ko iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2022 bityo babonye umwanya wo kwitegura bihagije, kandi ibyiciro byose birimo, haba abagabo n’abagore bizarushanwa.

Yavuze ko azahiga abandi muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo birimo amafaranga bitewe n’icyiciro uwatsinze arimo. Yagize ati “Abasheshe akanguhe tuzahemba babiri, kandi abazasoza irushanwa bazahabwa umudari ku buryo uzababera urwibutso rw’ibihe byose.”

Muri rusange ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeza ko ‘Huye Half Marathon’ izabyarira inyungu abahatuye, ndetse n’azabayitabira baturutse hanze ya Huye.

Insangamyamatsiko ya ‘Huye Half Marathon’ igira iti “Siporo ni ubuzima”.