Hatangijwe amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri makuru na Kaminuza.
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi yatangirije mu Karere ka Huye amarushanwa y'Imbyino gakondo mu mashuri makuru na Kaminuza kuri iyi nsanganyamatsiko: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda".
Iri rusahanwa ry’imbyino gakondo ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuwa 18 Mutarama 2025 ryitabirwa n’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Ngabo Brave yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa arusaba gusigasira ibyo bakunda babishyizeho umutima bityo umurimo w'imbyino gakondo ukabatunga ari nako bibafasha gusigasira umurage w’u Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwa X, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko uru ari urubuga rwo gushaka impano no gutanga akazi. Yanditse ati “Twifuza ko amatorero manini nk’Inganzo ngari, Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore, n’abandi, … baza kureba impano muri aya marushanwa. Ibi bigatanga #imirimo ku bafite impano mu kwiyerekana gakondo”.
Ni ku nshuro ya Kabiri iri rushanwa ribaye. Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza ya Hanika n’Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yarushanyijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Indangamuco zegukanye umwanya wa mbere, Inkeshabirori zitsindira umwanya wa kabiri.